AMAKURU AHERUKA

Kibagabaga: Uburangare bwatumye umubyeyi apfana n'umwana yabyaraga

Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gashyantare 2025, nibwo hamenyekanye inkuru y'umubyeyi wari waje kubyarira mu bitaro bya Kibagabaga wapfiriye ku iseta ubwo abaganga bageragezaga kumukuramo umwana wari wamupfiriye mu nda.


Abo mu muryango wa nyakwigendera 'Uwizeye Rebecca' w'imyaka 23 wapfuye ari kubyazwa umwana wapfiriye mu nda, bavuga ko byose byatewe n'uburangare bw'abaganga bamwitagaho.


Abaganiriye na BPlus TV dukesha iyi nkuru, bavuga ko urupfu rwe n'umwana we ahanini rwatewe n'uko abaganga babanje kumurangarana ubwo yari ari ku gise.


Bavuga ko kuva bakigera mu bitaro ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 26 Gashyantare, umugabo we witwa Jean yamweretse abaganga, abamenyesha ko umugore we agiye kubyara ariko bamusubiza ko bagiye kumufasha arategereza amaso ahera mu kirere.


Umugabo wa nyakwigendera yagize ati "Nazanye umugore wanjye ndamubegereza mbabwira ko amerewe nabi cyane agiye kubyara, noneho mu kubibasaba mbona babitesheje agaciro barambwira ngo nitonde baraza kumfasha ariko ubufasha bwabo twarabutegereje turaheba."


Akomeza avuga ko byageze ubwo bamwakira bamubwira ko bagiye kumubyaza, gusa abamenyesha ko arwaye indwara y'umuvuduko w'amaraso bakwiye kwitondera kumuha imiti cyangwa ibinini bidasanzwe.


Uyu mugabo yivugira ko nyuma umugore we baje kumutera imiti imwongerera ibise, ari nabwo ubuzima bwe bwahise burushaho kumera nabi.


Yagize ati "Nageze ubwo nsaba abaganga kumubaga bambera ibamba aho bamenyesheje ko batamubaga kuko ntacyo baramira bitewe nuko umwana wari uri mu nda yari yamaze gupfa."


Umugabo wa nyakwigendera avuga ko yasabye abaganga niba umwana we yapfuye ko bamusubiza nyina ahumeka barabimwemerera, gusa bakomeza kumuhatiriza gusunikira hanze umwana wapfuye ari nabyo byatumye apfa kuko yari yananiwe cyane.


Bimwe mu bice by'umubiri w'imbere wa nyakwigendera byari byamaze kwangirika kubera gusunika umwana utakiri muzima, nk'uko umugabo we abyemeza.


Umuryango wa nyakwigendera weruye ko atari ubwa mbere abaganga bo muri ibi bitaro bya Kibagabaga barangarana umurwayi bikamuviramo ingaruka mbi; aho usanga abaje kwimenyereza umwuga w'ububyaza basigirwa inshingano noneho abawuzobereyemo bakigendera.


Uyu muryango usaba ko abagize uruhare mu mpfu zabo bakurikiranwa, ndetse n'ibitaro bigahanwa ku buryo bw'intangarugero.


Bagize bati "Dukeneye ubutabera kuko yaba nyina n'umwana we bapfuye kubera uburangare bw'abaganga bo muri ibi bitaro bya Kibagabaga, babiryozwe kandi umuryango wabo uhabwe impozamarira."




Comments

  1. ese mwabashije kuganira na baganga mwumva icyo babivugaho?

    ReplyDelete

Post a Comment

Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.

AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA

N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.

Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA