Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Gashyantare 2025, mu masaha ya saa mbiri mu kigo cy'abakobwa cya FAWE Girls School giherereye mu murenge wa Gahini, hafatiwe umugabo uri mu kigero cy'imyaka 35 bivugwa ko yari yiyambitse imyambaro y'abakobwa aje kwiba.
Uyu mugabo biravugwa ko yari asanzwe atuye mu murenge wa Murama, akagari ka Bunyetongo, umudugudu wa Gisunzu.
Amakuru atugeraho aravuga ko yafatiwe mu kigo cya Fawe yagiye kwibamo, ni nyuma kandi y'uko yari avuye mu karere ka Rwamagana kwiba kindi kigo.
Abatangaje aya makuru bavuga ko yagerageje kwiyoberanya yambara imyambaro y'abanyeshuri bo ku kigo cy'ishuri ryitwa ARTISAN De PAIX. Bikavugwa ko yari yambaye impuzankano y'abakobwa
Uyu mugabo ukekwaho ubujura, avuga ko yahoze ari umwarimu mu kigo cy' ishuri rya EP Kiyenzi, gusa nta byinshi byatangajwe.
Ubwo twakoraga iyi nkuru twamenye ko yari acungiwe umutekano mu gihe iperereza rigikomeje.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA