Ikamyo yavaga mu Karere ka Muhanga itwaye imbaho yagonze imodoka itwara abanyeshuri biga mu mashuri abanza, ku buryo habarurwa abagera kuri 13 bakomeretse ndetse bamwe bajyanwa kwa muganga ari indembe.
Ni impanuka yabereye mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Rugarika, mu masaha ya mugitondo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025.
Ubuyobozi bw'ishuri rya Elite Parents School abana bakomeretse bigagaho, buvuga ko impanuka yabereye ahazwi nko ku Mugomero, ubwo imodoka itwara abanyeshuri yari ihagaze barimo binjiramo, hanyuma ikamyo ikaza ikahabasanga igahita ibagonga.
Iri shuri ryemeza ko ku bw'amahirwe, mu bana bagonzwe bose nta wacitse ukuguru cyangwa se ukuboko ku buryo bamwe batangiye gutaha bavuye ku bitaro.
Tuyizere uyobora ishuri avuga ko abana batatu ari bo bakomeretse bikomeye cyane bakaba bajyanwe ku bitaro bya CHUK i Kigali, naho abandi bakaba bari kuvurirwa ku bitaro bya Remera Rukoma nk'uko Kigali Today dukesha iyi nkuru ibivuga.
Dr. Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'akarere ka Kamonyi iyi mpanuka yabereyemo, avuga ko bamenye amakuru inzego z’umutekano zikihutira gutabara, gusa icyaba cyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana.
Bamwe mu babonye iyi mpanuka iba bavuga ko ikamyo yamanukaga yataye umuhanda, ikagonga imodoka itwara abanyeshuri aho yari ihagaze ibinjizamo.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA