AMAKURU AHERUKA

Mu Rwanda abagore 600 bicwa na Kanseri y'Inkondo y'Umura buri mwaka



Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuzima 'RBC' kivuga ko buri mwaka haboneka abarwayi bashya ba kanseri y’inkondo y’umura bagera kuri 866, igahitana abasaga 600.


U Rwanda rwihaye intego yo kurandura Kanseri y'Inkondo y'Umura bitarenze 2027. Ni mu gihe ku rwego rw'isi biteganywa ko izaba yaranduwe bitarenze mu 2030. 


Kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Kigali habaye ubukangurambaga bugamije kurandura kanseri y'inkondo y'umura bitarenze mu 2027. 


U Rwanda ruteganya ko bitarenze 2027, byibuze hazaba harakingiwe abangavu 90%, harasuzumwe 70% by'abagore bari hagati y'imyaka 30-65, ndetse byibuze 90% by'abagaragaweho iyo kanseri y'inkondo bashobora kuvurwa.


Umuyobozi ushinzwe indwara za kanseri mu Kigo cy'Ubuzima, RBC, Dr. Uwinkindi Francois avuga ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kuyikingira, kuyisuzuma no kuyivura.


Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abarwayi 14 ba kanseri y'inkondo y'umura kuri buri bagore 100,000, intego akaba ari ukugera munsi ya 4 kuri buri bagore 100,000 nyuma ya 2030.


Biteganyijwe ko tariki 4 Gashyantare, ari umunsi wahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya kanseri.


Comments