Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuzima 'RBC' kivuga ko buri mwaka haboneka abarwayi bashya ba kanseri y’inkondo y’umura bagera kuri 866, igahitana abasaga 600.
U Rwanda rwihaye intego yo kurandura Kanseri y'Inkondo y'Umura bitarenze 2027. Ni mu gihe ku rwego rw'isi biteganywa ko izaba yaranduwe bitarenze mu 2030.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Kigali habaye ubukangurambaga bugamije kurandura kanseri y'inkondo y'umura bitarenze mu 2027.
U Rwanda ruteganya ko bitarenze 2027, byibuze hazaba harakingiwe abangavu 90%, harasuzumwe 70% by'abagore bari hagati y'imyaka 30-65, ndetse byibuze 90% by'abagaragaweho iyo kanseri y'inkondo bashobora kuvurwa.
Umuyobozi ushinzwe indwara za kanseri mu Kigo cy'Ubuzima, RBC, Dr. Uwinkindi Francois avuga ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kuyikingira, kuyisuzuma no kuyivura.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abarwayi 14 ba kanseri y'inkondo y'umura kuri buri bagore 100,000, intego akaba ari ukugera munsi ya 4 kuri buri bagore 100,000 nyuma ya 2030.
Biteganyijwe ko tariki 4 Gashyantare, ari umunsi wahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya kanseri.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA