AMAKURU AHERUKA

Huye: Umunyeshuri ufungiwe gusambanya mugenzi we yasabye kurekurwa


Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, rwaburanishije ubujurire bw’umunyeshuri w'imyaka 20 usaba gukurikiranwa adafunzwe, ni nyuma yo gukekwaho gusambanya mugenzi we akanamutera inda imaze kuba imvutsi.


Uyu munyeshuri witwa Niyonsenga Ramadhan wigaga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye mu ishuri rya G.S Mwurire mu Murenge wa Mbazi, yatawe muri yombi mu mpera za 2024, akaba aburana asaba ko yafungurwa by’agateganyo.


Uriya munyeshuri ahakana ibyo aregwa ko yasambanyije umwana w’imyaka 17 nawe wari umunyeshuri ku kigo yigagaho mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye akamutera inda.


Ramadhan wari wambaye imyambaro y’iroza isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda yavuze ko yakubiswe mu bugenzacyaha maze yemera icyaha.


Yiregura yagize ati "Ntaho mpuriye n’uriya mwana, nafatiwe ku ishuri nagiye kwiga njyewe ndarengana." Me Englebert Habumuremyi umwunganira mu mategeko yasabye urukiko ko umukiriya we yakurikiranwa adafunzwe.


Me Englebert yongeyeho ko uwo mwana w’umunyeshuri wasambanyijwe yari atwite inda ifite amezi arenga atatu bityo umukiriya we kuko bamureze bitinze, batamureze uko gusambana bikiba byamurengera.


Me Englebert ati "Uwo mwana bategereze azabyare noneho bazapime DNA barebe niba uwo mwana ari uwe babone kumukurikirana.”


Umwunganizi w'uyu munyeshuri yahamirije urukiko ko uwo yunganira yakubitiwe mu ruhame ahatirwa kwemera icyaha nawe arabyemera kugira ngo ahivane, kandi anabazwa yashyizwe ku gitutu adafite umwunganizi.


Me Englebert ayasoje agira ati "Urukiko ruce inkoni izamba maze umukiriya wanjye arekurwe asubire ku ishuri kandi imyirondoro ye irazwi n'abamufashe bamufatiye ahantu hazwi ku buryo atatoroka ubu ikimuhangayikishije ni ukwiga dore ko acikirije amashuri imburagihe.”


Ubushinjacyaha bwo bwasabye urukiko ko ibyo Ramadhan n’umunyamategeko we bireguza bitahabwa agaciro; ngo dore ko nta n'ibimenyetso bagaragaza.


Ubushinjacyaha bwavuze ko mbere y’uko Ramadhan abazwa mu bugenzacyaha yabanje kubazwa niba yunganiwe avuga ko yabazwa atunganiwe ndetse aranabisinyira.


Ubushinjacyaha buhamya ko Ramadhan yemeje ko yasambanyije uriya mwana mu bihe bitandukanye, aho yamusambanyirije mu ishyamba ndetse akanamusambanyiriza aho yabaga n’ahandi.


Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko kuba umunyamategeko wa Ramadhan yavuze ko abatanze ikirego bagitanze batinze bitahabwa agaciro kuko gusambanya umwana biri mu byaha bidasaza, kandi uriya mwana akimenya ko atwite yanashatse kwiyahura.


Uhagarariye ubushinjacyaha yasoje avuga ko uyu munyeshuri akomeza gukurikiranwa afunzwe dore ko urubanza rwe rwamaze kuregerwa mu mizi. Ni mu gihe urukiko ruzasuzuma imyiregurire y’impande zombi.

Comments