AMAKURU AHERUKA

Huye: Umugabo arashinjwa kwica umugore we amutemye


Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umugabo w'imyaka 25 ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 25 amutemye. 

Byabaye nyuma y'uko umugore we yari avuye mu kabari bwije, umugabo agakeka ko avuye gusambana.


Dosiye y'Ubushinjacyaha ivuga ko yamwishe amutemesheje umuhoro, ndetse anamukubita akamamiro ko mu gikoni.


Icyaha cyabaye kuwa 25 Mutarama 2025, mu gihe cya saa saba z’ijoro, mu mudugudu wa Gisagara, akagari ka Shyembe, umurenge wa Maraba, mu karere ka Huye, iwe mu rugo.


Uregwa yemera icyaha kandi akagisabira imbabazi; akavuga ko nyuma y’uko bari bamaze gutongana bapfa ko umugore avuye mu kabari mu gicuku agakeka ko avuye gusambana. Uyu mugabo avuga ko yamutemye n’umuhoro mu mutwe, ndetse amukubita n’akamamiro yitura hasi ahita apfa. 


Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu, nk'uko biteganywa n’ingingo y’107 y’Itegeko nÂș 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Comments