AMAKURU AHERUKA

Gicumbi: Umusore yarumye nyina izuru ahita atoroka


A
hagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku Cyumweru tariki 16 Gashyantare 2025, mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Byumba, akagari ka Gacurabwenge, mu mudugudu wa Rwasama, humvikanye inkuru idasanzwe y’umusore uvugwaho kuruma izuru rya nyina agahita atoroka.

Bivugwa ko uyu musore witwa Muvunyi Valens uri mu kigero cy’imyaka 25 yarumye nyina witwa Akimana Claudine w’imyaka isaga 60 bapfa ko atoteza umugore we.

 

Uyu musore yarumye nyina amazuru nyuma y’iminsi itatu amuzaniye umugore, akaba yari amaze igihe kinini cyane afasha iwabo mu mirimo yo mu rugo irimo no kwahirira amatungo.

 

Abazi uyu musore bavuga ko kuva yazana umugore we akamutungira iwabo, nyina atigeze yishimira uwo mugore. Byageze aho yanga kumugaburira, ashaka kumwicisha inzara kuko yashakaga ko batandukana.

 

Singirankabo Etienne ni umuyobozi w’umudugudu wabereyemo uku kurumana, avuga ko yasanze amarira ari menshi. Ku buryo yahasanze agace k’izuru kasigaye akakajyana kwa muganga kugira ngo bagatereho.

 

Umuyobozi w’umudugudu yemeza ko uyu muryango wari usanzwe ubana neza, uretse ko kuva umusore yazana umugore, ibintu byakiriwe nabi mu muryango maze bahita batangira kubana batumvikana.

 

Uyu muyobozi akomeza avuga ko icyateye uriya musore kuruma nyina amazuru ari uko yatashye ku mugoroba wo ku cyumweru ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, agasanga nyina yasohoye ibikoresho byose byabo birimo uburiri baryamaho n’imyenda, akabishyira hanze abasaba gushaka ahandi bajya kuba kuko yari amaze kubahaga.

 

Andi makuru yamenyekanye ni uko uyu musore yari yarashakiye iwabo kuko yari akiri kumwe n’ababyeyi be. Hakaba kandi mushiki we wabaga iwabo kuko yari yaratewe inda n’umugabo nyuma y’amezi make undi akamutera indi bakananiranwa.

Comments