Ku wa Kabiri tariki ya 4 Gashyantare 2025, mu masaha yo ku mugoroba mu Murenge wa Giti, Akarere ka Gicumbi, ku muhanda wa Giti-Byumba, imodoka ya Gitifu w'uyu murenge, Bagirana Jean Marie Vianney, yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya kugeza ikongotse.
Amakuru yizewe dukesha ikinyamakuru 'Igicumbi News' avuga ko iyi modoka yafashwe n’inkongi ubwo yari mu nzira, ariko nta muntu wayiburiyemo ubuzima
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yemeje iby’iyi nkongi y’umuriro. Avuga ko Gitifu yahise abamenyesha impanuka ikimara kuba.
Yagize ati “Imodoka ye yagize ikibazo ahita abitumenyesha. Muri make, mu kiganiro twagiranye, yambwiye ko yari amaze igihe gito avanye iyi modoka gusuzumwa mu Akagera. Akimara kuyivana yo, yahise ifatwa n’inkongi y’umuriro ubwo yari mu nzira. Icyakora, ababifitemo ubuhanga ni bo bazasesengura icyayiteye gushya.”
Nzabonimpa yakomeje avuga ko nubwo Gitifu w’Umurenge wa Giti yari muri konji, imodoka ye yari ifite ibyangombwa byuzuye. Bityo ko bishobora kuzamuhesha amahirwe yo kubona indi modoka yo kwifashisha mu kazi.
Uyu muyobozi yaboneyeho kwibutsa abatwara ibinyabiziga ko bagomba kwitwararika, bagasuzumisha ibinyabiziga byabo kandi bakagira ibyangombwa byuzuye.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA