Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye y’umukecuru w’imyaka 60 wishe umugabo we abifashijwemo n’umuhungu we n’abandi bagabo babiri bagishakishwa.
Icyaha cyabereye mu murenge wa Rusororo, akagari ka Ruhanga, umudugudu wa Rugende ku itariki ya 13 Gashyantare 2025, ubwo uyu mukecuru w’imyaka 60 n’umuhungu we w’imyaka 35 bafashijwe n’abandi bantu babiri bishe uwo musaza w’imyaka 63 bitewe n’amakimbirane yari amaze igihe kirekire muri uwo muryango ashingiye ku mitungo.
Ubushinjacyaha buvuga ko umugambi mubisha wari wateguwe n’abaregwa ku itariki ya 12 Gashyantare 2025 bashaka abagabo babiri bakoraga mu birombe by’uwo mukecuru, babagurira inzoga bigeze nko mu ma saa tanu z’ijoro batahana nabo mu rugo rwa nyakwigendera.
Icyo gihe umukecuru ukurikiranywe yasize mu gikari abo bazanye, ndetse asiga inzu ikinguye, bigeze nka cyenda z’ijoro binjira mu nzu, bajya mu cyumba baniga uwo musaza kugeza ashizemo umwuka.
Byatangajwe ko igikorwa cyo kumwica kirangiye, uwo mukecuru yabahaye amafaranga 100,000frw baragenda, aguma aryamanye na nyakwigendera. Hanyuma bucyeye, arabyuka ajya mu mirimo ye nk’ibisanzwe nk'aho ntacyabaye.
Byamenyekanye ko uwo musaza yapfuye bivuzwe n’umwuzukuru wabo, wasanze Nyirakuru ku kazi akamubaza impamvu Sekuru atabyuka, undi nawe mu kujijisha yahise agaruka mu rugo, atangira gutabaza abantu hirya no hino ababwira ko yapfushije.
We n’umuhungu we batangiye kubwira abantu ko uwo musaza yapfuye yishwe n’indwara ya prostate yari asanganywe kandi ko bifuza guhita bamushyingura nta perereza rikozwe gusa byagaragaraga neza ko yakomeretse mu ijosi kandi afite n’amaraso yari yavuye mu mazuru.
Uwo mukecuru yemeye ko yagize uruhare mu rupfu rw’umugabo we kandi ko uwo mugambi wo kumwivugana yari awumaranye igihe kinini, naho umuhungu we akaba ahakana icyaha akavuga ko ibyo biba atari ahari.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA