Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwaregeye Urukiko rw’ibanze rwa Nyamata, dosiye y’umugabo w’imyaka 77 wasambanyije umwana w’umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko, bumusabira gufungwa by'agateganyo.
Ubushinjacyaha Bukuru bwatangaje ko icyaha uyu musaza akekwaho, cyabaye ku itariki ya 27 Mutarama 2025 mu kagari ka Gihembe, umurenge wa Ngeruka, mu karere ka Bugesera.
Kuri uwo munsi, uregwa yasambanyije uwo mwana, nyuma yo kumusanga akina n'abandi bana ku irembo rye, abo bana bandi akabaha amafaranga ijana (100 FRW) ngo bajye kugura biscuit akamusigarana, bamara kugenda akamujyana mu cyumba akamusambanya.
Nk'uko inkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ibivuga, umwana wasambanyijwe avuga ko ari inshuro ya kabiri uyu musaza yari amusambanyije, ndetse hari n’umutangabuhamya wemeje ko yabonye uwo mwana asohoka mu cyumba cy’uwo musaza. Uregwa ntiyemera icyaha akurikiranyweho.
Icyaha cyo gusambanya umwana, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 14 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA