Kuri iki Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2025, mu murenge wa Gisozi, mu kagari ka Ruhango, mu mudugudu wa Murambi, habereye inkongi y’umuriro yafashe inzu y’umuturage, bikavugwa ko yatwitse ibintu bifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 31Frw.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye itangazamakuru ko iyi nkongi y'umuriro yangije inzu y’umuturage witwa Mukamana Esperance. Ikaba yatewe n'insinga n'amashanyarazi.
CIP Wellars yavuze ko iyo nzu yafashwe n'inkongi y'umuriro yakodeshwaga na Gakwavu Julienne, uhagarariye umuryango New Life Autism Foundation Rwanda, akaba yarafitemo abana 9 bafite ubumuga bwo kutavuga yitaho.
Ati “Bose basohotsemo amahoro nta kibazo bagize, uretse ibikoresho byabo byahiriyemo”.
Yatangaje kandi ko ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (FRB) ryahise ritabara.
Gusa muri iyo nzu hahiye ibikoresho byifashishwaga bifite agaciro ka 1,230,000 Rwf, birimo intebe 20, ibitanda 3, mudasobwa ya desktop 1, laptop 1, ibitabo n’ibindi.
Ni mu gihe ibyangiritse ku nzu byose bifite agaciro ka miliyoni zisaga 30Frw, birimo igisenge, amabati, plafond, installation y’umuriro n’amazi, amadirishya, inzugi, amarido, n’ibindi bitandukanye.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yabonyeho gukangurira abaturage kugira ubwishingizi, kuko nk’iyi nzu yahiye, nta bwo yagiraga. Ikindi kandi bakajya bubakisha ibikoresho bifite ubuziranenge.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA