AMAKURU AHERUKA

Gasabo: Bakurikiranyweho kwica umwana babyaranye bakamuta mu bwiherero

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, bwakiriye dosiye y’umwana w’umukobwa w’imyaka 17 wabyaye umwana akamuniga yarangiza akamuta mu musarane abifashijwemo n'umusore w'imyaka 33 wamuteye inda.


Amakuru yamenyekanye ku itariki ya 16 Gashyantare 2025 mu murenge wa Ndera, akagari ka Kibenga, umudugudu wa Rugazi.


Abaturage bemeza ko uwo mukobwa uregwa yabyaye tariki ya 15 Gashyantare 2025 kuko babonaga ko atwite. 


Inkuru y'Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko nyuma yo kubyara, uwo mukobwa yajugunye uruhinja mu musarane ahita atoroka. Uruhinja rwaje gukurwa mu bwiherero basanga ruziritse igitambaro mu ijosi rusa nk'aho rwanigishijwe icyo gitambaro, ndetse rufite n’igikomere mu mutwe.  


Uyu mukobwa yaje gufatwa, mu ibazwa rye, yemera ko uwo mwana ari we wamubyaye; gusa agahakana ko atari we wamujugunye mu musarane, ahubwo ari umuhungu wamuteye inda wabikoze, kuko yabyaye bari kumwe, amuhereza umwana undi ahita amuniga aramwica, ajya kumuta mu musarane. 


Umukobwa akomeza yisobanura ko umuhungu wamuteye inda akanica uruhinja, yamubujije kuzagira uwo abibwira, aho yamukangishije kuzamugirira nabi.


Uwo musore we akaba ibyo ashinjwa byose abihakana.


Icyaha cyo gusambanya umwana uwo musore acyekwaho, giteganywa n'ingingo ya 14 y’Itegeko nº 59/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


Icyaha cyo kwihekura bombi bacyekwaho giteganwa n'ingingo ya 8 y’itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Comments