Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwatangaje ko bukurikiranye abantu batandatu bari mu kigero cy’imyaka 21 na 43 bakubise umugabo w’imyaka 63 bamuhora ko yibye bikamuviramo urupfu.
Icyaha bombi bakurikiranyweho bagikoze ku itariki ya 05 Gashyantare 2025 mu karere ka Gasabo umurenge wa Jali, akagari ka Nyabuliba, umudugudu wa Kirehe.
Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko abashinjwa gukora icyaha bafashe umugabo w’imyaka 63 wari wibye umwe muri bo matera n'ibindi bikoresho byo mu nzu baramukubita baramukomeretsa ajyanwa ku bitaro bya Kibagabaga ari intere ari naho yatakarije ubuzima.
Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake (byateye urupfu) bakurikiranyweho, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 11 agace ka (6) y’itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA