Umuganga witwaga Nyagatare Jean Marie Vianney w’imyaka 56 wari impuguke mu gutera ikinya anakuriye ako gashami mu Bitaro by’Akarere bya Ruli, yasanzwe mu musarane yapfuye, bigakekwa ko yanizwe n'umukozi wamuragiriraga amatungo.
Abaganiriye n'itangazamakuru, bavuga ko urupfu rwe bikekwa ko rwabaye ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki 30 Mutarama 2025; dore ko ari cyo gihe baherukaga kumubona ari muzima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Hakizimana Jean Bosco, yavuze ko uyu muganga yishwe ubwo ku mugoroba wo ku wa Kane asoje akazi yerekezaga aho yari yororeye inka muri uwo murenge ariko ntiyongera kugaruka.
Yagize ati “Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko yishwe anizwe hakekwa ko yishwe n’umushumba wamuragiriraga amatungo ubwo yari yagiye kuyasura".
Uyu muyobozi akomeza avuga ko umushumba ukekwa yahise atoroka, ariko iperereza rikaba rigikomeje ngo afatwe abazwe n'abo bafatanyije.
Biravugwa ko aho yiciwe hadatuwe, inzu isa n’iri yonyine hagati mu rutoki. Abamubonye ajyayo bavuga ko bamubonye mu masaha ya Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Ubuyobozi bw'umurenge wa Ruli busobanura ko bujya kumenya ko yishwe bwabanje kumenya ko yaburiwe irengero ku wa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2025. Hanyuma batangira gushakisha bafatanyije n'umuryango we.
Nyuma yo kugera mu rwuri, umuryango we wishe urugi rw'inzu ariko babona imyenda ya nyakwigendera we baramubura. Mu gukomeza gushakisha nibwo basanze nyakwigendera baramwishe bamushyira mu mufuka bamuta no mu musarane wo mu rwuri.
Amakuru dukesha IGIHE aravuga ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Ruli ngo ukorerwe isuzuma.
Ubuyobozi bwihanganishije umuryango we, ndetse bunibutsa abaturage ko nta muntu ukwiye kwambura mugenzi we ubuzima ku mpamvu runaka.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA