
Ku kigo nderabuzima cya Cyanika, hagejejwe abantu bagera kuri 40 baturutse ahari habaye ubukwe bakanywa ubushera bakaba barimo gucibwano no kuruka, hagakekwa ko ari bwo bwabiteye.
Abagizweho ingaruka n'umusururu banyoye ni abo mu kagari ka Nyagahinga, umudugudu wa Gakenke, umurenge wa Cyanika.
Bavuga ko mu ijoro ryo ku wa 24 Gashyantare, ari bwo bagiye mu birori byo kwishimira mugenzi wabo wari wakoze ubukwe, hanyuma banywa ubushera. Icyo gihe abagera kuri 40 bahise barwara mu nda, bacibwamo baranaruka.
Bamwe mu baturage bavuga ko bishobora kuba ari amarozi ariko bakaba badafite gihamya, gusa hari n'abemeza ko bafite ikibazo cy’amazi make kandi adasukuye bityo ko nayo yaba intandaro.
Ahishakiye Evariste wari wagize ibirori, ni umwe mu barembye, avuga ko hari abavandimwe be baje kumusura, banywa ubushera ariko buza kubagwa nabi, nyamara ngo ubu bushera ni muramu we wari wabushigishe kandi akaba yari amwizeye.
Ngendahimana Jean Marie Vianney, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nyagahinga, yemeje aya makuru avuga ko abantu basaga 40 barwaye nyuma yo kunywa ubushera butateguranywe isuku, ariko agashimangira ko ntawahasize ubuzima.
Muri aba barwayi abagera kuri 6 ni bo boherejwe mu bitaro bikuru bya Ruhengeri na Butaro. Ni mu gihe kandi abandi benshi bamaze gusezererwa banagirwa inama zo gukaza isuku.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA