AMAKURU AHERUKA

Bukavu: Ibisasu bibiri byaturikiye ahaberaga inama ya AFC/M23

Amakuru yatangaje avuga ko ibisasu bibiri byaturikiye ahaberaga inama ya AFC/M23 kuri Place de l’Indépendance. Biravugwa ko Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa bari bavuye aho.


Biravugwa ko nibura abasivili batanu bakomeretse, abandi benshi bakaba bajyanywe mu bitaro bya Bukavu.


M23 yatangaje ko bitarenze iminsi ibiri izaba yashyizeho Guverineri mushya w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.


Ibi byatangajwe n’umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC, Corneille Nangaa, kuri uyu wa Kane muri iyi nama yitabiriwe n’ibihumbi by’abaturage bo mu mujyi wa Bukavu.


Kuri uyu wa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, hashize iminota mike inama itangiye, ibisasu byatewe ku baturage b’abasivili bari bateraniye aho inama yabereye, bituma abantu benshi bapfa abandi barakomereka.

Comments