Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Bugesera yafatiye mu cyuho umusore w’imyaka 21 y’amavuko, wari utetse ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Uyu musore yaguwe gitumo na Polisi ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 10 Gashyantare 2025, ubwo yari amaze kwarura litiro zigera kuri 30 zayo, yitegura guteka indi muri melase yifashishaga ingana na litiro 80.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uyu musore yafatiwe mu mudugudu wa Gahwaji I, akagari ka Kibenga mu murenge wa Mayange.
Yagize ati: “Abaturage batanze amakuru ahagana ku isaha ya saa Kumi ko uriya musore atekeye Kanyanga mu nzu. Bakimara kubona ayo makuru ku bufatanye n’inzego z’ibanze, abapolisi bahise bajyayo, basanga koko uwo musore amaze kwarura litiro 30 zari mu majerekani abiri, yitegura no guteka iyindi, niko guhita atabwa muri yombi.”
SP Twizeyimana yongeye kuburira abishora mu gukora no gucuruza ibiyobyabwenge kubireka bagakura amaboko mu mifuka bagakora ibibateza imbere.
Uyu muyobozi yashimiye abatanze amakuru yatumye iriya Kanyanga ifatwa itarakwirakwizwa mu baturage, asaba abaturage muri rusange gukomeza ubufatanye mu kwicungira umutekano bakumira ibyaha.
Polisi yatangaje ko uwafashwe n’ibikoresho bye afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mayange. Ni mu gihe Kanyanga yafatanywe yamenewe mu ruhame nyuma yo kwibutsa abaturage ingaruka zayo ku buzima.
Iteka rya Minisitiri no. 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge mu biyobyabwenge byoroheje.
Ingingo ya 263 y’Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10, ku biyobyabwenge byoroheje.
.jpg)
Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA