Nk'uko Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru yabitangaje, uwo mugore yafashwe nyuma y'uko hari umukobwa ukiri muto bikekwa ko yari yaje gukurishamo inda, hanyuma bimugwa nabi; biza gutuma atabaza abaturanyi na bo bihutira gutanga amakuru.
Bamwe mu baturage baturanye n'uriya mugore ukurikiranyweho icyaha, bavuga ko iwe hari harabaye nk’ibitaro, kuko hakirwaga abagore n'abakobwa batwite benshi baturutse imihanda yose.
Biravugwa kandi ko yari anafite ibitanda by’abarwayi, ku buryo yari yarabigize umwuga.
Ubwo yafatwaga yabanje guhakana ko afasha abagore gukuramo inda, ariko bagiye mu nzu basangamo imiti yakoreshaga irasohorwa binarangira atawe muri yombi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Mukantwari Berthilde, yahamije ko aya makuru ari ukuri, akemeza ko ukekwa ndetse n'uwo bivugwa ko yakuriragamo inda bari mu bugenzacyaha mu gihe iperereza rigikomeje.
Uyu muyobozi yaboneyeho no gusaba abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bishobora gutwara ubuzima. Dore ko hari n'amategeko n'ibihano byateguwe.
Itegeko riteganya ko gukurirwamo inda, bikorwa na muganga wemewe na Leta kandi ku mpamvu zumvikana.
.jpeg)
Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA