Hari amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi yaba yemerewe na Angola ubuhungiro bw’igihe gito, mu gihe yaba ahunze.
Biravugwa ko perezida Tshisekedi yijejwe ubuhungiro, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gashyantare 2025 ubwo yagiriraga urugendo rw’ibanga i Luanda muri Angola.
Pero Luwara ukunze gushyira ku karubanda amakuru y’ibanga yerekeye Tshisekedi n’umuryango we, ni we wabaye uwa mbere watangaje ko Perezida wa RDC yagiye muri Angola rwihishwa, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X.
Ni Tshisekedi wavuye i Kinshasa mugitondo aherekejwe n’itsinda ry’abajyanama be, akaba yari mu ndege yari itwawe n’abapilote b’Abarusiya.
Perezidansi ya Angola yemeje ko Tshisekedi koko yari i Luanda, biciye mu mafoto ye ari kumwe na Perezida João Lourenço yashyizwe ku rubuga rwa Facebook rw’Ibiro bya Perezida Lourenço.
Tshisekedi yagendereye Angola mu gihe ibintu bikomeje kumuzambana, dore ko inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zikomeje kwigarurira ibice bitandukanye by’Intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo birimo imijyi ya Goma na Bukavu ziheruka kwirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb. Tete Antonio, yabwiye abanyamakuru ko umuhuro wa Perezida wa Congo na mugenzi we wa Angola wari mu rwego rwo gusuzuma ihinduka ry’imiterere y’akarere ndetse n’ingamba zikwiye gufatwa.
Uyu muhuro wabaye nyuma y’ibiganiro byabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo habaga inama y’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Umunyamakuru Pero Luwara ku rundi ruhande we yatangaje ko mu byari byajyanye Tshisekedi i Luanda harimo gusaba ubufasha bw’umutekano we bwite.
Akaba yavuze ko Angola yamenyesheje Tshisekedi ko idashobora kumutabara mu buryo bwa gisirikare, gusa yamwijeje ubuhungiro bw’igihe gito mu gihe byaba bibaye ngombwa.
Ibi bivuze ko mu gihe Tshisekedi yaba ahunze igihugu cye ashobora kujya muri Angola aho kwerekeza ahandi. [BWIZA]

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA