AMAKURU AHERUKA

Ahantu utakeka ko hakorerwa ubusambanyi buteye ubwoba mu Rwanda -Ubucukumbuzi



Uburaya ni kimwe mu bikorwa bigayitse bikomeje gufata indi ntera, aho usanga ahantu henshi hari hamenyerewe gukorerwa ibikorwa bizima hari n'abahihisha bakahakorera ubusambanyi ku buryo nta muntu wapfa gukeka ko bihakorerwa.


Muri iyi nkuru icukumbuye, tugiye kugaruka kuri hamwe mu hantu bamwe batekereza ko hadakorerwa ibikorwa by'ubusambanyi bukabije yaba hano mu Rwanda ndetse n'ahandi.


Nubona umwana wawe akunda kujya hamwe muri hano hantu tugiye kubabwira, uzamugire inama yo kugenda gahoro. Kimwe n'uwo mwashakanye na we niba akunda kujya hamwe muri aha hantu ashobora kugwa mu bishuko atabizi.


1. Muri Salons de Coiffure: Ubusanzwe hatangirwa serivise zo gutunganya no gusukura imisatsi, gukaraba mu mutwe no guca inzara.

Bivugwa ko naho habamo abakobwa baba bambaye imyenda ikurura igitsina gabo. Iyo myambarire ntacyo itwaye pe ahubwo ikibazo ni uko iyo bageze ku gukarabya mu mutwe cyangwa se guca inzara usanga barengera; aho usanga babihinduye kwagaza cyangwa se gukarisa bituma niba ari umugabo ashobora gutangira no kujya mu biciro na we bikarangira bagiye kuryamana dore ko baba bari no mu kumba k'ibanga.


2. Muri Sauna: Niba warigeze kujyayo ushobora kutubarira inkuru! Kimwe no muri Massage hano usanga haragenewe kuharuhukira no kwimara umunaniro, ariko hari abinjiramo bashaka kwimara umunaniro ahubwo bagasohokamo bafite umunaniro kubera ibyabereyemo batari biteze; dore ko ahanini habamo n’abakobwa b'ibizungerezi bazi no kwita ku bagabo. Icunge niba ugiye aha hantu!


3. Mu ma Ghetto: Muri iyi minsi urubyiruko rwinshi bitewe no gushakisha ubuzima usanga benshi bibana mu nzu bonyine, ahantu hitaruye iwabo ku buryo bakora n'ibyo bishakiye.


Muri Izi nzu rero usanga urubyiruko ndetse n’abakuze bananiwe kureka ingeso y’ubusambanyi ari ho bajyana abakobwa cyangwa abagore b’abagabo bakahasambanira.

Bivugwa ko hari kandi ababa barakodesheje izo nzu ariko ugasanga basa n’abazicururizaho aho iyo hari umusore ushaka kuryamana n’umukobwa amubwira ubundi akamutiza inzu na we akamumenyera akantu ubundi bakisanzura byeruye kakahava.


Ibi kandi ntabwo bibera mu ma ghetto y’abahungu gusa kuko n’abakobwa na bo babishyize ku rundi rwego aho na bo usanga bazanamo abagabo n’abasore bakaryamana ubundi barangiza kwimara irari agataha. Hari aho usanga ashobora kuhamara n’icyumweru babana nk’umugabo n’umugore, ariko nyuma agafata utwe agataha agasubira mu rugo.


Ubu busambanyi rero ntabwo bukorerwa mu ma ghetto y’urubyiruko gusa, kuko n’abagabo bakuze ndetse n’abagore bafite ingeso zo guca inyuma abo bashakanye na bo bakoresha izi nzu zizwi nka ghetto mu kwimara ipfa.


4. Mu Biro: Ahantu ubusanzwe hagenewe umuyobozi runaka akorera akazi ke ka buri munsi yakira n’abamugana. Hashyirwa ku rutonde rw'ahakorerwa ibikorwa by'ubusambanyi rwihishwa.


Bikunze guhwihwiswa ko bamwe mu bayobozi bakoresha ibiro byabo basambana na bamwe mu bakozi babo cyangwa se ababagana bamaze guhana gahunda.


5. Mu birori (Ubukwe, amasabukuru n’ ibindi): Ubukwe ni kimwe mu kintu gituma urubyiruko rwiyumvamo gushaka uwo babana dore ko haba harimo ingeri zitandukanye z’abakobwa n’abahungu batandukanye. Hari n’ibindi birori rero nka Bridal Shower, isabukuru y’amavuko, n’ibindi bibera mu tubari.

Ibi birori rero biri mu bituma abantu bagira irari ryo gukora imibonano mpuzabitsina bitewe n’imyambarire itandukanye imwe inakurura ab’igitsina gabo bigatuma hari bamwe bikinga hirya bagasambana bitwikiriye nk’ijoro.


6. Mu byumba by’amasengesho: Biravugwa ko benshi mu bakora umwuga w’uburaya bakomeje kujya kwihisha mu masengesho n'amateraniro. Nyamara ahanini baba bajyanyweyo no gushaka abasore n'abagabo, dore ko hari n’abajyayo bashaka abo kwimariraho irari ry’imibonano mpuzabitsina.


Si abo gusa kandi kuko hari n’abajyayo bajyanywe no gusenga ariko bakagushwa no kubona abakobwa bazamo babyiteguye babyambariye mbese ibyamujyanye akabyibagirwa agatangira gushaka uko yakwegera icyo kizungerezi bikarangira baryamanye.


Hari ubwo umwe abwira mugenzi we ko Imana yamumweretse ko bazabana bagashinga urugo rugakomera kumbe agamije ko baryamana kandi bikarangira abigezeho.

Mu masengesho niho ushobora kumva inkuru ikagutangaza; pasiteri yigaruriye umugore w'umudiyakoni cyangwa se w'umuririmbyi! 


7. Mu ma Lodge (Amacumbi): Ugiye mu bice by’icyaro ukavuga ko waraye muri lodge, hari abahita bagufata nk’ikirara cyangwa se umusambanyi bitewe n'uko iryo zina Lodge benshi bumva ko ari ahantu inkozi z’ibibi zijya gusambanira zisanzuye. 

Birumvikana ko umuntu wese ugiye gushaka aho aruhukira ataba agiye gusambaniramo, ariko na none benshi bahagize nk’ahantu ho gukora ibyo bashatse bisanzuye.


Akenshi usanga bizwi ko ari ahantu umuntu yishyura amafaranga runaka akaryama akaruhuka yaba nijoro cyangwa ku manywa; icyakora ubu byarahindutse kuko hari amacumbi menshi asigaye akoreshwa n’abashaka gukora imibonano mpuzabitsina ntacyo bihisha n’ubwo hari aho batabyemera nko mu bihaye Imana.


Uzasanga nk’umugabo udashaka ko umugore amenya ko afite inshoreke ayijyana muri lodge. Hari n’abasore bajyanayo n’abagore cyangwa abakobwa ngo babamare ipfa. Aba uzasanga baruta abajya muri lodge bagamije kuryama ngo mu gitondo bakomeze izindi gahunda.


8. Mu gufata amashusho y’indirimbo cyangwa Filime: Iyo hafatwa amashusho y’indirimbo cyangwa filime haba hari itsinda rinini ry’abantu batandukanye aho benshi mu bakinnyi bitwaza bavuga ko ntacyo wahakorera ngo kubera abantu benshi baba bahari nyamara hari abaca ruhinganyuma bakimara irari.


9. Mu mashuri: Kimwe nk'ahandi hantu hose hahurira abantu benshi, mu mashuri acumbikira abanyeshuri b'abahungu n'abakobwa ingeso y'ubusambanyi ntiwayihabura. Si ubwa mbere waba ubyumvise ko umwarimu cyangwa se undi muyobozi bamufatanye n'umunyeshuri, bikavugwa ko yamuteye inda. 

Ahandi ukumva bavuga bati umunyeshuri wiga ku ishuri runaka yakuyemo inda, bamutaye muri yombi n'ibindi.


Irinde kwishora mu bikorwa by'ubusambanyi kuko bizakwangiriza ubuzima ntutitwararika. 


Comments