Abanyeshuri batandukanye biga mu mashami ya Kaminuza y'u Rwanda hirya no hino mu gihugu, bakomeje guhangayikishwa bikomeye n'uko Buruse bahabwa ya buri kwezi yatinze kuza; bakaba basaba ababishinzwe kubikurikiranira hafi.
Bamwe mu banyeshuri baganiriye na URUMURI MEDIA, bavuga ko amafaranga yo kubatunga bemerewe mu nguzanyo basinyanye na Banki Itsura Amajyambere 'BRD', bahabwa angana n'ibihumbi 40frw, gusa bikaba bibagora kuyacunga neza bitewe n'ibiciro bikomeje gutumbagira ku isoko.
By'umwihariko abanyeshuri biga umwuga w'Ubuforomo n'Ububyaza bo banagorwa no guhora bimuka bajya kwimenyereza umwuga, nyamara bagahabwa amafaranga angana nk'ayo abandi bose bahabwa. Bakabishingiraho basaba ko bajya bafashwa by'umwihariko.
Bavuga ko baherukaga guhabwa Buruse mu mwaka ushize wa 2024, ubwo bahabwaga ibihumbi 80frw byagombaga kugeza muri iyi Gashyantare ya 2025.
Kuri ubu abanyeshuri batangaza ko amatariki yarenze, bagereranyije n'igihe basanzwe bahabwa Buruse yo kubatunga. Bityo bagasaba ko bafashwa mu maguru mashya.
.jpeg)
Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA