Lyn Malini wasubiyemo indirimbo 'Wahinduye Ibihe' y'umuhanzi Chryso Ndasingwa ikishimirwa na benshi kubera ubuhanga n'ijwi rye, yongeye gushyira hanze indirimbo nshya yahuriyemo na Mediateur umenyerewe mu gutunganya indirimbo.
Iyi ndirimbo nshya aba bahanzi babiri bahuriyemo yitwa 'Ntuzicuza', bayishyize hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare, ikaba igaruka ku neza y'Imana aho uwayiringiye wese atazigera yicuza.
Muri iyi ndirimbo humvikanamo amwe mu magambo agarurira abantu kwizera, kandi ko abafite ibibaremereye Imana izabaruhura kuko yumva buri wese uyisanga. Bityo ko uwayizeye atazigera ahura no kwicuza mu mibereho ye.
Mu kiganiro aherutse kugirana na URUMURI MEDIA, Lyn Malini wigaruriye imitima ya benshi kubera ubuhanga afite n'ijwi rye mu kuririmba, yavuze ko yifuza ko abantu bakomeza gushyigikira ibihangano bye ku muyoboro wa YouTube 'Lyn Malini'. Akaba asaba n'ababishoboye ko bamutera inkunga kugira ngo akomeze akore ibikorwa byinshi.
Iyi ndirimbo nshya igaragara ku muyoboro wa YouTube y'inzu itunganya imiziki 'Asafu TV Rwanda'.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA