Abagore bane bakinaga umupira w'amaguru hamwe n'umugabo umwe bakubiswe n'inkuba ibasanze munsi y'igiti bari bugamyemo bibaviramo kubura ubuzima.
Nk'uko ikinyamakuru The Mirror cyabitangaje, ku Cyumweru tariki ya 9 Gashyantare 2025, nibwo iyi mpanuka yabereye hafi y'umujyi wa Cajibio mu gihugu cya Columbia giherereye muri Amerika y'Amajyepfo.
Byatangajwe ko abandi bagore babiri bahise bajyanwa kwa muganga igitaraganya nyuma yo kugira ibikomere.
Abagore bahitanywe n'iyi mpanuka ni Jeidy Morales, Daniela Mosquera, Luz Lame hamwe na Etelvina. Ni mu gihe umugabo utamenyekanye amazina yapfuye bakimugeza ku bitaro.
Umuvugizi wa guverinoma yavuze ko afite amakuru y'uko abagore bapfuye bakubiswe n'inkuba mu gihe bari bitabiriye irushanwa ry'umupira w'amaguru.
Mu kwezi kw'Ugushyingo 2024, undi mukinnyi yishwe n'inkuba, naho abandi batanu barakomereka mu gihugu cya Peru nacyo giherereye muri Amerika y'Amajyepfo.


Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA