AMAKURU AHERUKA

Ababyeyi barashinjwa kubeshya ko umwana wabo wasambanyijwe n’umukwe wabo yujuje imyaka


Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwaregeye Urukiko rw’ibanze rwa Nyamata, dosiye y’umugore n’umugabo batanze ubuhamya bw’ibinyoma bagaragaza ko umwana wabo wasambanyijwe n’umukwe wabo afite imyaka y’ubukure, busaba ko baburanishwa mu mizi ku buryo bwihuse.


Ibyo abaregwa bakoze byabaye ku itariki ya 29 Mutarama 2025 ubwo bafatwaga bamaze gukora inyandiko yuzuyemo ibinyoma, bagaragaza ko umwana wabo wasambanyijwe n’umukwe wabo afite imyaka y’ubukure, bakaba bari bagamije kuyikoresha mu rubanza rwe kugira ngo arekurwe. Abaregwa bakaba bemera icyaha bagasaba imbabazi.


Inkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru, ivuga ko icyaha cyo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 255 y’itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Comments