Ishimwe Vestine uzwi cyane mu itsinda rya Vestine na Dorcas, biravugwa ko yamaze gusezerana mu mategeko n’umukunzi we ukomoka mu gihugu cya Burkina Faso.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2025 ni bwo inkuru yabaye kimomo ko uyu mukobwa ukiri muto yamaze gushimangira urwo yakunze umunyamahanga maze bemeranye kuzabana.
Umuhango wo gusezerana mu mategeko wabereye mu Murenge wa Kinyinya wo mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Biravugwa ko nta muntu utabiherewe uburenganzira wari wemerewe kuba yafata ifoto mu gihe ibikorwa byo gusezerana byari bikomeje.
Vestine na Dorcas ni abakobwa bavukana bamamaye mu ndirimbo zo kuramya Imana zirimo: Iriba, Simpagarara, Adonai, Neema, Ihema, Umutaka, Ibuye, Nzakomora, Nahawe Ijambo, Ku Musaraba, Si Bayali, Isaha n'izindi nyinshi zagiye zikora ku mitima ya benshi, ndetse bamwe bakanayoboka inzira y'agakiza.
Ishimwe Vestine yavutse tariki ya 2 Gashyantare 2004, akaba aherutse gusoza ayisumbuye. Ni mu gihe
Kamikazi Dorcas bariririmbana we yavutse ku wa 28 Kamena 2006. Bombi bavuka kuri Uzamukunda Elizabeth na Nizeyimana Mazimpaka, nk'uko inkuru dukesha inyaRwanda.com ibivuga.
Ishimwe vestine avuka mu muryango w'abana batandatu harimo abakobwa bane n’abahungu babiri. We na Dorcas umugwa mu ntege, bari basanzwe baririmba muri korali y’i Musanze.
Muri 2020 nibwo MIE Empire y’umunyamakuru Mulindahabi Irenée yabarabutswe. Kugeza na n'ubu iyi kompanyi ni yo irebererera inyungu z'aba bahanzi.
Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA