![]() |
| OG The Guitarist (Nkurunziza Gad) |
Umuhanzi nyarwanda uri mu bamaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’ubuhanga bwe mu gucuranga no kuririmba, yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Ndabirambiwe’.
Uyu muhanzi ukunze gucuranga mu bitaramo bitandukanye, kuri ubu ni umwarimu wigisha umuziki mu ishuri rya Rwanda Rocks Music School riherereye i Kigali.
Mu kiganiro aherutse kugirana na URUMURI MEDIA, uyu muhanzi yemeje ko yakunze umuziki akiri muto, hanyuma aza no kuwiga; ibyaje no kumufungurira amayira akerekeza mu mujyi wa Kigali, aho mu mwaka wa 2024 yabashije gushinga itsinda yise 'OG Music Band' ahurizamo abanyempano mu muziki bagamije guteza imbere umuziki n'impano zabo.
Mbere y’uko ashyira hanze amashusho (visualizer) y’iyi ndirimbo, yakoze n’izindi ndirimbo zagiye zikundwa cyane ku muyoboro wa YouTube 'OG The Guitarist'. Muri zo harimo Umuhemu, Ntarungu, Umunezero hamwe na Nakomfirimye iheruka.
Kugeza ubu hari n'izindi ndirimbo yakoranye n'abahanzi barimo Bolingo na Sintex uri mu bakomeye hano mu Rwanda zikaba zizasohoka mu minsi iri imbere.
OG The Guitarist yavuze ko bidatinze arashyira ahagaragara umuzingo ‘Album’ izaba ikubiyemo indirimbo nyinshi zikoranye ubuhanga, kandi zuzuyemo ubutumwa bwafasha urubyiruko n'abakuze kumenya uko bitwara.
Amajwi y'iyi ndirimbo nshya yateguje abakunzi be yatunganijwe na Flyest music, na ho amashusho atunganywa na Dirozz Collin. Biteganyijwe ko iyi ndirimbo izasohoka tariki ya 20 Mutarama 2025, ikazasohokera ku muyoboro wa YouTube witwa OG The Guitarist.
Uyu musore ukiri muto, avuga ko iyi ndirimbo 'Ndabirambiwe' yayanditse bitewe n'uko yitegereje ubuzima uko bumeze bikamubabaza bigatuma afatanya n'abanyeshuri be. By'umwihariko ikubiyemo amagambo yafasha buri wese kugira umutima wo gufashanya kuko hari ubwo ibintu bihinduka umuntu akumva abihiwe n'ubuzima.
Reba amashusho ya Ndabirambiwe ya ‘OG The Guitarist’

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA