![]() |
| Umugore wa Theo Bosebabireba akeneye byihutirwa umugiraneza wamuha impyiko |
Inkuru y’uburwayi bukomeye bw’umugore w’umuhanzi Theo Bosebabireba, imaze igihe ivugwa, gusa kuri ubu ntibikiri ibisanzwe kuko hakenewe byibuze guhabwa impyiko kugira ngo ubuzima bwe bube bwakomeza aho arembeye mu bitaro bya Rwamagana.
Amakuru URUMURI NEWS twamenye ubwo twageraga muri ibi bitaro, ni uko hanakenewe n’indi nkunga mu buryo bw'ubushobozi bw'amafaranga ndetse n’umugiraneza wakwemera kumuha impyiko kuko ari cyo gikenewe cyane nk'uko abaganga bamwitaho babitangaje.
Theo Bosebabireba uri gutabariza umugore we witwa Mushimyimana Marie Chantal bakunze kwita Mama Eric kuri ubu uzahajwe n'uburwayi bw’impyiko zangiritse. Mama Eric amaze imyaka irenga 20 akorera Imana binyuze mu kuyiririmbira, bakaba bafitanye abana 7 aho batuye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.
Kugeza ubu amezi abaye ane, Theo Bosebabireba arwaje umugore we mu bitaro bya Rwamagana. Theo Bosebabireba aganira n’itangazamakuru yagize ati "Amaze mezi 4 arwaye, yagiye ananuka, atangira kujya ambwira ngo yumva isereri, bucyeye nkumva arambwiye ngo umwuka uri kuba muke, tujya kwa muganga, bamufata ibizamini basanga ngo arwaye umuvuduko w'amaraso n'igifu."
Yakomeje avuga ko umugore we yafashe imiti bamuhaye irarangira ntibyagira icyo bitanga, asubirayo barongera bamufata ibizamini na none bamuha indi miti. Igihe uburwayi bwakomereye ni ukuva mu mpera z'Ugushyingo 2024 "kuko twinjiye mu Ukuboza yarageze mu bitaro bya Rwinkwavu, yavuyeyo agiye kumara ukwezi bamuzana i Rwamagana".
Theo Bosebabireba yahishuye ko umugore we yimuriwe mu bitaro bya Rwamagana nyuma y’uko mu bitaro bya Rwinkwavu bari bamaze kumubonamo uburwayi bw’impyiko bwamaze kumurenga. Icyo gihe bakamushyize kuri 'Dialyse' imufasha kuyungurura amaraso.
Bosebabireba yabwiye itangazamakuru ko umugore we ari kuri iyi mashini yunganira impyiko, aho asabwa kujya kuri iyo mashini nibura inshuro 3 mu cyumweru. Avuga ko nta bushobozi afite bwo gukomeza kwishyurira umugore we amafaranga yo kumujyana kuri iyo mashini yunganira impyiko.
Theo Bosebabireba yavuze ko hatabonetse umugiraneza wo guha impyiko umugore we arapfa vuba. Ati "Turimo gutabaza ngo haboneke umuntu umuha impyiko, ni cyo cyihutirwa ni byo abaganga bambwira kuko bambwira ko amafaranga ya Dilayse ntayabona kuko ntibishoboka. Mu cyumweru hagomba kuba hasabwa arenga ibihumbi 300 Frw hatarimo imiti n'ibyo kurya".
Ati: "Ni ibintu rero ntashobora, abantu babishobora ni bake ariko nabwo byabasiga iheruheru. Turi kubwira abantu ngo badufashe tubone umuntu umuha impyiko, hanyuma abagwe bamuguranire turebe ko hari icyo bizatanga. Mu gihe tugitegereje, ni ugukomeza kwishyura ibyo ngibyo twishyura".
Wifuza guha ubufasha umugore wa Theo Bosebabireba urembeye mu bitaro, wabunyuza kuri telefone 0788626978 ibaruye ku mazina ya ‘Theogene Uwiringiyimana’.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA