Kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025, Urubuga nkoranyambaga TikTok rwakuwe kuri murandasi yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ni mu masaha make mbere yuko itegeko rishya ryirukana uru rubuga rigomba gukurikizwa.
Ubutumwa bugaragara kuri porogaramu ya TikTok ku bari basanzwe bayikoresha bo muri Amerika buri kuvuga ko hashyizweho itegeko ribuza TikTok, bisobanura ko kurukoresha aka kanya bidashoboka yaba ku batuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ndetse n’abandi bose bafunguriyeyo konti zabo
TikTok ijya guhagarikwa yashinjwaga kugira imikoranire yibanga na guverinoma y’Ubushinwa. Byatumye ihabwa igihe ntarengwa cyo ku ya 19 Mutarama 2025 kugira ngo ibe yamaze kugurishwa ku muguzi wemewe n’Amerika, bitaba ibyo igacibwa burundu.
Perezida Joe Biden yari yavuze ko azasigira iki kibazo uzamusimbura, Donald Trump. Trump we yavuze ko bishoboka cyane guha TikTok iminsi 90 yo gukuraho ibihano yafatiwe namara gutangira imirimo ye ku wa mbere.
Ku wa gatandatu, Trump yabwiye NBC News ko kongera iminsi 90 ari ikintu gikwiye gukorwa, gusa bikazakorwa yamaze kurahira nibishoboka.
Ubutumwa bwerekanwe nyuma yo guhagarika TikTok muri USA, bwagiraga buti: "Twagize amahirwe kuba Perezida Trump yerekanye ko azakorana natwe ku gisubizo cyo kugarura TikTok namara gutangira imirimo".
Urukiko rw'Ikirenga nirwo rwemeje iri tegeko, ryemejwe muri Mata umwaka ushize, ribuza iyi porogaramu muri Amerika, keretse isosiyete ya ByteDance ifite uru rubuga mu biganza, igurishije urubuga bitarenze ku cyumweru, ariko ByteDance yaryumyeho.
TikTok yavuze ko iri tegeko ryica amategeko arengera uburenganzira bw’abakoresha miliyoni 170 mu gihugu.
Nyuma y’iki cyemezo, umuyobozi mukuru wa TikTok, Shou Zi Chew, yajuririye Trump, amushimira ko yiyemeje gukorana nabo kugira ngo babone igisubizo cyatuma TikTok idahagarikwa burundu nk’uko ibimenyetso bibyerekana.
Biteganijwe ko Bwana Chew azitabira irahira rya Trump kuri uyu wa mbere.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA