AMAKURU AHERUKA

Tanzania yahakanye iby’icyorezo cya Marburg ishinjwa na OMS

 

Leta ya Tanzania yanyomoje ibyatangajwe ko irembejwe na Marburg



Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, riherutse gutangaza ko abantu basaga umunani mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu, bakekwaho kuba barashishwe n’icyorezo cya Marburg, gusa Guverinoma ya Tanzaniya yo yabiteye utwatsi ivuga ko nta muntu n’umwe muri iki gihugu wigeze asanganwa iyo virusi cyangwa ngo abe yahitanwa na yo.

Ni nyuma y’uko Minisitiri w’Ubuzima wa Tanzaniya, Jenista Mhagama, mu itangazo yashyize ahagaragara kuwa Gatatu w’iki cyumweru, yagaragaje ko kugeza tariki ya 15 Mutarama 2025, nta virusi ya Marburg ibipimo bya laboratwari byasanze ku bantu bose bakekwaga. Bityo ko ibyatangajwe na OMS uwo munsi ari ibihuha.

Kuri uwo wa Gatatu, OMS yari yavuze ko yabonye amakuru yizewe, ku bantu bakekwaho kuba baranduye virusi ya Marburg mu Ntara ya Kagera ku itariki ya 10 Mutarama 2025. Gusa leta ya Tanzaniya yaje guhakana ko Marburg itabarizwa ku butaka bwayo kugeza ubwo itangazo ryari risohotse.

Abarwayi bagaragazaga ibimenyetso bisanzwe bya Marburg, harimo kubabara umutwe, umuriro mwinshi, kubabara umugongo, impiswi, kuruka amaraso, gucika intege kw’imitsi no kuva amaraso.

Indwara itera umuriro no kuva, yica ku gipimo cyo hejuru ku buryo 88% by’abayirwaye ibahitana, kandi iyo virusi iri mu bwoko bumwe n’iya Ebola, abantu bandura biturutse ku ducurama mu bice bimwe by’Afurika y’iburasirazuba.

Amaze kubona amakuru ku bakekwagwaho virusi ya Marburg, Mhagama yavuze ko minisiteri yahise ifata ingamba zihuse, zirimo kohereza itsinda ry’impuguke muri ako karere, ibikorwa by’iperereza no gufata ibipimo byajyanywe gusuzumwa muri laboratwari.

Biravugwa ko Tanzaniya yahuye n’icyorezo cya mbere cya Marburg mu mwaka wa 2023, ubwo habonekaga abantu icyenda, barimo batandatu bapfuye mu gace kamwe.

 

 

Comments