Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2025, ari bwo yari busabwe. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Mutarama, nibwo nyakwigendera yashyinguwe.
Biravugwa ko uyu mukobwa yari afite ubukwe tariki 15 Werurwe uyu mwaka, ku wa Gatandatu rero ngo yateguje iwabo ko bazaza gufata irembo, batumira inshuti n’abavandimwe. Uyu mukobwa bivugwa ko yari umwe mu bakoraga imirimo bitegura abashyitsi, byageze i saa tanu z’amanywa arwara mu nda bamujyana kwa muganga ariko birangira ahasize ubuzima.
Musaza w’uyu mukobwa yabwiye itangazamakuru ko mushiki we yapfuye mu buryo bw’amayobera, kuko ntibazi icyamwishe. Uyu muvandimwe wa nyakwigendera ahakana amakuru yahwihwiswaga ko umusore yari yabenze mushiki we, hanyuma bigatuma yiyahura.
Yagize ati ‘‘Ibyo gushaka kwiyahura kuri mushiki wanjye sibyo rwose, yarwaye mu nda ku wa Gatandatu ahagana Saa Tanu, njye naje mva i Kigali mvugana n’umusore ambwira ko abasaza bari buze kumufatira irembo bari mu nzira, ampa na nimero zabo turavugana, ni uko mama ampamagara ambwira ko mushiki wanjye ameze nabi nari ngeze i Kabuga ndaza ndamufata nsanga ari kuruka mpita mutwara kwa muganga.’’
Uyu musore yemeza ko yavuze ko yagejeje mushiki we kwa muganga, gusa mu nda hakomeza kumurya cyane, ahita ahamagara ba basaza ababwira ko mushiki we amerewe nabi cyane, ubwo umuhango wo gufata irembo uba urangiye gutyo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Mark, yemeje amakuru y’urupfu rwa Uwitonze Dalia, avuga ko bakurikiranye bagasanga uyu mwana w’umukobwa ngo yari arwaye mu nda kandi akaba yari yiriwe mu mirimo yitegura kwakira abashyitsi bari buze gufata irembo.
Uyu muyobozi yavuze kandi ko uwo munsi yarwariyeho ari nabwo bamujyanye kwa muganga nubwo yahise yitaba Imana. Akomeza asaba abatuage kwirinda gukwirakwiza ibihuha by’uko uwo mukobwa yapfuye yiyahuye.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA