Niyoyita Emmanuel uri mu kigero cy’imyaka 44, yarohamye mu Kiyaga cya Muhazi ubwo yarimo kuroba amafi akoresheje ibikoresho gakondo.
Ku Cyumweru tariki 26 Mutarama 2025, nibwo inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye. Bikaba byarabereye mu Murenge wa Gishari w’Akarere ka Rwamagana mu Ntara y'Iburasirazuba.
Amakuru atugeraho, aravuga ko ubwo ifi yafatwaga mu mutego uzwi nk’indobani yari yateze mu kiyaga cya Muhazi. Uyu mugabo yaje guhita arohama nyuma bimuviramo kuhasiga ubuzima.
Hakaba hari na bamwe mu baturage bavugaga ko Nyakwigendera yaba yarishwe n’ifi yitwa ‘imamba’ yari yafashwe n’umutego yateze.
Bikaba bivugwa ko ifi yitwa imamba yafashwe mu mutego, hanyuma agiye kuyizamura imurusha imbaraga ndetse inajyana umutego kugeza ubwo yawukurikiranaga agiye kuyifata agera ubwo ananirwa ashaka gusubira inyuma biranga kugeza ubwo yarohamye ataratabarwa.
Abaturage bavuga ko batabaje Urwego rishinzwe umutekano wo mu mazi, bamushaka iminota 30 ariko bamukuramo yapfuye umurambo we ujyanwa mu bitaro bya Rwamagana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Twizeyimana Hamudun, yabwiye igitangazamakuru BWIZA dukesha iyi nkuru ko abaturage basabwa kwirinda kwishora mu bikorwa by’uburobyi butemewe n’amategeko kugira ngo birinde ibyago.
Yagize ati “Icyo dusaba abaturage n’uko bajya bakora uburobyi bukozwe kinyamwuga bakirinda kubikora bakoresheje ibikoresho bitemewe kuko ibyo bikorwa bitemewe binangiza ibidukikije”.
Abaturage bemeza ko muri iki kiyaga cya Muhazi habamo ifi nini zitwa imamba zifite imbaraga ku buryo uwushatse kuyizamura yafashwe mu mutego ishobora kumuta mu mazi, nk'uko bishobora kuba ari ko byagendekeye mugenzi wabo witabye Imana.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA