Ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana bwagaragaje imbogamizi ziri mu mavuriro y’ibanze, aho amwe akorera mu nyubako zishaje zikenewe kuvugururwa, kuba hari ataragerwamo amazi n’amashanyarazi kubera aho aherereye.
Muri aka karere, hari kandi amavuriro y’ibanze ahura n’ikibazo cyo kubura abayagana benshi bitewe n’uko aho aherereye hadatuwe cyane.
Ibi byatangajwe mu biganiro byahuje Abasenateri, Ubuyobozi bw’Akarere, abayobozi b’amavuriro y’ibanze na ba rwiyemezamirimo bacunga amavuriro y’ibanze.
Akarere ka Rwamagana gafite amavuriro y’ibanze 36, harimo amavuriro 32 ari ku rwego rwa mbere n’amavuriro 4 ari ku rwego rwa 2.
Aya mavuriro yibanze by'umwihariko yafashije mu kugabanya impfu n’ingaruka z’ubukana bw’indwara zatindaga kuvurwa, ubuvuzi bwegereye abaturage ndetse akaba yunganira ibigo nderabuzima akaba yaranatanze imirimo kuri ba rwiyemezamirimo bayacunga.
Muri gahunda ya leta y'u Rwanda igamije iterambere, harimo guteza imbere amavuriro y'ibanze mu rwego rwo kwegereza umuturage serivisi yihuse kandi inoze. Ari na yo mpamvu leta ikomeje gushyira imbaraga mu kongera ibikorwaremezo mu rwego rw'ubuvuzi.

Ayo mavuriro rwose nibayahe umuriro wamashanyarazi kugirango byihutishe service zubuvuzi
ReplyDelete