AMAKURU AHERUKA

Ruhango: Urujijo kuri Mudasobwa 16 zibwe ku kigo cy'ishuri


Mu kigo cy'Urwunge rw'Amashuri rwa Muhororo giherereye mu Kagari ka Buhoro, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y'ubujura bwa mudasobwa zisaga 16, aho abayobozi batangiye kubibazwa.


Iki kibazo cy’Ubujura bwa mudasobwa  16 kiri kuvugwa muri GS Muhororo cyamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki 31 Mutarama 2025.


Biravugwa ko ababimenye mbere bahise babimenyesha inzego z’umutekano iz’ubugenzacyaha n’iza Polisi bihutira kujyayo.


Umwe mu baturage baganiriye n'itangazamakuru, yagize ati "Polisi na RIB bahageze bayoberwa uburyo zibwemo kuko butasobanutse."


Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’ikigo n’abarinzi bacyo bavuga ko hishwe ingufuri y’urugi rw’inyuma, ariko abahageze bakabona uburyo byakozwemo biteye urujijo kuko ingufuri yari ifungiye imbere.


Nk'uko tubikesha UMUSEKE, abatanze amakuru bavuga ko hari izindi mudasobwa 22 nini, ndetse n’izindi ntoya 98 n'ibindi bikoresho biri muri icyo cyumba abajura batigeze bajyana.


Bakavuga ko bishoboke ko izo mashini zibwe mu minsi ishize kuko zakuwemo kera, ngo ndetse ibi bikaba ari uburyo bwo kuyobya uburari.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars, yabwiye itangazamakuru ko bamenye ko izo mudasobwa zibwe kuva saa mbili za mu gitondo.


Uyu muyobozi akomeza yibaza aho abajura baba banyuze mu gihe hari abazamu ndetse n’umukozi w’ikigo ushinzwe imicungire yazo. Akavuga ko bategereje ibizava mu iperereza ryatangiye gukorwa ku bakozi banyuranye b'iri shuri.


Comments