Umunyeshuri umwe wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Rubavu mu karere ka Rubavu, yakomerekejwe n’isasu rimwe mu masasu asaga atandatu yaguye muri iki kigo cy’amashuri. Kugeza ubu akaba yamaze kugezwa kwa muganga.
Mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Murara, haravugwa kandi umuturage w’undi wagejejwe kwa muganga yakomeretse cyane mu mutwe nyuma yo kuraswa isasu ryari riturutse muri RDC
Ibi biri kuba nyuma y’uko mu karere ka Rubavu hakomeje kwibasirwa n’amasasu y’imirwano ishyamiranyije umutwe wa M23 n'ingabo za Leta y'Igihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ‘FARDC’.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA