![]() |
| Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel yatawe muri yombi |
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel weguye ku buyobozi bwa Diyosezi ya Shyira, itorero rya Angilikani mu Rwanda.
Amakuru y'itabwa muri yombi ry’uyu wahoze ayoboye Diyosezi ya Shyira, yamenyekanye kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2025.
Ibyaha akurikiranyweho birimo kunyereza no gukoresha umutungo wa diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri k'ubuyobozi.
RIB ibinyujije kuri X, yemeje ko uyu Musenyeri afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza ku byaha aregwa rigikomeje.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA