AMAKURU AHERUKA

RIB yafunze Emelyne na bagenzi be 8 basakazaga amashusho y'urukozasoni

 

Emelyne wamamaye nka Ishanga yamaze gutabwa muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ‘RIB’, rwatangaje ko rwataye muri yombi Kwizera Emelyne wamamaye nka Ishanga na Heineken, hamwe n’itsinda ry’abantu umunani bo muri groupe ya WhatsApp bise ‘Rich Gang’. Bombi bakurikiranyweho kugira uruhare mu gufata no gusakaza amashusho abagaragaza bakora imibonano mpuzabitsina.

 

Umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry, yatangaje ko bafashwe ku wa 17 Mutarama 2025.

 

Mu minsi ishize, nibwo amashusho y’urukozasoni bivugwa ko ari aya Kwizera Emelyne, yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga maze bituma abantu benshi bayabonye bacika ururondogoro.

Muri aba bakobwa n’abasore bafashwebakurikiranyweho icyaha cyo kwifata amashusho bari gukora imibonano mpuzabitsina, bakayasangiza abagore cyangwa abagabo kugira ngo babahe amafaranga.

RIB yatangaje ko abafashwe bapimwe basanga bakoresha ibiyobyabwenge ku kigero cyo hejuru, mu bapimwe basanganywe urumogi ruri ku gipimo kiri hagati ya 55 na 275 mu gihe igipimo gisanzwe ari hagati ya 0-20.

Amakuru atugeraho aravuga ko Emelyne na bagenzi be bacumbikiwe kuri Sitasiyo za RIB zirimo iya Kicukiro, Gikondo, Remera, Kacyiru na Kimironko. Ni mu gihe kandi iperereza rigikomeje.

 

Amategeko avuga ko umuntu wese ugira uruhare mu gufata no gusakaza amashusho y’urukozasoni aba akoze icyaha gikomeye. Bityo abaturage bakaba basabwa kwirinda gukora ibyaha byabakururira ingaruka zirimo gufungwa n’ibindi.

Comments