![]() |
| Perezida Trump yarahiye asimbuye mugenzi we Joe Biden |
Kuri uyu wambere tariki 20 Mutarama 2025, nibwo umuhango wo kurahira kwa perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Donald Trump wanabayeho perezida wa 45 yavuzeko igihe kigeze ngo Amerika aragijwe yongere irabagirane kandi yubahwe.
Mbere y’uko uyu muhango utangira, Perezida Donald Trump ari kumwe n’umugore we n’abana babanje kujya kwiragiza Imana mu rusengero ruherereye I Washington DC rwaragijwe mutagatifu Yohani rwitwa Lafayette church.
Ubusazwe, uyu muhango wo kurahira, ugiye kurahira afata ku gitabo cyateganyijwe kidasazwe gifite umwihariko muri Amerika, ariko si buri gihe ngo bakoreshe bibiliya.
Kuri iyi nshuro Trump yahishuye ko arakoresha bibiliya ye avuga ko yahawe nk’umurage na mama we mu mwaka wi 1955, na bibiliya y’amateka yitiriwe Lincoln, ikaba ari nayo yakoreshejwe na perezida wayoboyeho amerika ‘Abraham Lincoln’ mu 1861.
Amakuru dukesha urubuga rwa National weather Service, avuga ko guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka I washington DC hibasiwe nikirere kirimo ubukoje budasazwe akaba arinayo mpamvu abantu benshi bari bukurikire uyu muhango ku mbuga nzashyizweho ndetse na television zitadukanye hirya no hino ku isi.
Uretse muri Amerika ho bateganyije ahantu hane baribuze kwerekana uyu muhango wo kurahira kwa Donald Trump kugira ngo bafashe abantu kubarinda kwibasirwa n'ubukoje I Washington DC.
Hatenganyijwe ko ku munsi wambere Donald Trump ariburare asinye inyandiko zisanga 200 zerekeranye na Manda y'imyaka ine agiye kuyobora.
Yanditswe na Innocent TUSIME

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA