Umushumba mukuru w’idini Gatolika ku isi, Papa Francis w’imyaka 88 yagize impanuka aho yikubise hasi akomereka ukuboko kw’iburyo nk’uko byatangajwe na Vatican. Iyi mpanuka ibaye nyuma y’indi aherutse kugira agakomereka ku munwa.
Ibiro bye byasohoye itangazo, ryemeza ko Papa yagize igikomere ku kuboko kw’iburyo mu gitondo cyo ku wa Kane ubwo yahanukaga muri Casa Santa Marta, aho atuye.
Bitewe n’iyi mpanuka, ukuboko kw’uyu mukambwe kwashyizwe mu byuma bimufasha kugusubiza ku murongo kwari gusanganwe.
Ifoto yashyizwe ahagaragara na Vatican yagaragaje Papa yambaye igipfuko ku kuboko. Gusa ariko ntibyamubujije gukomeza gahunda zose yari afite harimo guhura n’abantu batandukanye barimo Alvaro Lario, Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’ubuhinzi, ndetse n’abapadiri baturutse muri kaminuza yo muri Argentine.
Nk’uko byagiye bigarukwaho, mu myaka ishize Papa Francis yahuye n’ibibazo by’ubuzima bitandukanye. Kuva mu mwaka wa 2022, yakoresheje akagare k’abafite ubumuga kubera ububabare bw’amavi n’ibindi bibazo by’umubiri; dore ko amaze kubagwa inshuro zirenze imwe.
Mu gitabo cye giheruka gusohoka cyitwa “Icyizere” Papa Francis yavuze ko nubwo afite intege nke zijyanye n’izabukuru, akomeza kugira ubushake bwo gukora. Yagize ati: “Ukuri ni uko ndi mu zabukuru, ariko ngomba kwakira ubusaza uko buri.”
Yanavuze ko gukoresha akagare bitangira bimeze nk’akantu gateye isoni ariko hakenewe guhindukira no kwakira ubuzima bushya.
Ati: “Gusaza ni ibintu byizana kandi bigomba kwakirwa uko biri. Kiliziya iyoborwa n’umutima n’ubwenge, ntabwo ari amaguru.”
Papa yatangaje ko adateganya kwegura ku mirimo ye, ashimangira ko azakomeza kuyobora Kiliziya Gatolika nubwo agenda ahura n’ibibazo byo mu mubiri.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA