AMAKURU AHERUKA

Nyarugenge: Ubushinjacyaha bukurikiranye umusore w’ imyaka 20 wasambanyije mushiki we



Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge bukurikiranye umusore w’ imyaka 20 wasambanyije mushiki we w’ imyaka 16 akamutera inda uba umwana akaba yaravutse afite amezi abiri(2).

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru, buvuga ko umwana wahohotewe kandi ashinja nyina ubabyara ko ubwo musaza we yamusambanyaga yihutiye kubimubwira ntiyagira icyo abikoraho ahubwo abonye atwite atangira kumukubita no kumwirukana    mu rugo ajya kuba ku muhanda aho yahuriye n’abagiraneza bakamufasha kugeza abyaye.


Icyaha uyu musore akurikiranyweho cyo gusambanya umwana Giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 14 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

 

Naho nyina akaba akurikiranyweho Ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome, no kutita k’umuntu ushinzwe gucungira ubuzima, ibyaha biteganywa n’ ingingo ya 11 y’itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ndetse ’ingingo ya 122 n’iya 243 z’itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. 
 

 

Comments