AMAKURU AHERUKA

Nyanza: Umusore yiyahuye kubera nyina wanze kumugurira ikibanza

 



Habanabakize John uri mu kigero cy’imyaka 23, kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mutarama 2025 yasanzwe mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye biturutse ku kibanza yabeshywe na nyina.

Uyu musore yari atuye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Ntyazo mu kagari ka Cyotamakara mu Mudugudu wa Karuyumbo. Abaturage bakaba batunguwe no gusanga amanitse mu mugozi ndetse yashizemo umwuka.

Biravugwa ko kuba uyu musore yiyambuye ubuzima yaba yabitewe no kuba nyina yari yaramusezeranyije kuzamugurira ikibanza mu mafaranga yagurishije isambu, hanyuma bikarangira nyina yanze kumugurira icyo kibanza.

Habanabakize John bivugwa ko yiyahuye yakomokaga mu karere ka Huye mu Murenge wa Maraba, mu kagari  ka Gafumba mu Mudugudu wa Taba. Gusa akaba yari acumbitse hafi y’aho nyina atuye muri Nyanza, nk’uko ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru cyabitangaje.

Intandaro yo kwiyahura n’uko nyina yagurishije isambu y’iwabo muri Huye amafaranga akuyemo akayaha umugabo bashakanye bitemewe n’amategeko kandi yari yarasezeranyije umuhungu we ko azamuguriramo ikibanza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntyazo Muhoza Alphonse yemeje aya makuru, avuga ko iperereza rigiye gukorwa n’ababishinzwe. Umurambo wa nyakwigendera ukaba wagejejwe mu bitaro by'akarere ka Nyanza ngo basuzume icyamwishe.

Comments

Post a Comment

Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.

AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA

N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.

Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA