![]() |
| Inkuba yakubise batatu umwe ahasiga ubuzima |
Inkuba yari imaze gukubita umugore n’umwana we muri Muhanga, yongeye gukubita i Nyanza aho Ndagijimana Elisa w’imyaka 29 yahise apfa. Ni mu gihe kandi abavandimwe babiri wa nyakwigendera hamwe na se witwa Nyabyenda Sophie bajyanwe kwa muganga kubera ibikomere batewe ndetse n'ihungabana inkuba yabateje.
Ibi byabaye ahagana i saa munani zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mutarama 2025. Bikaba byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busoro mu kagari ka Shyira mu mudugudu wa Gahogo nk’uko UMUSEKE wabitangaje.
Iyi nkuba biravugwa ko yakubise kandi uwitwa Nizeyimana Jerôme w’imyaka 23 ndetse na Nyabyenda Sophie w’imyaka 53.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro Habineza Jean Baptiste yabwiye itangazamakuru ko aba bagihumeka bahise bajyanwa kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Busoro.
Usibye abo inkuba yakubise, mu rugo rwabo kandi hari uwitwa Akimana Ratifa w’imyaka 19 wagize ihungabana na we akaba yajyanwe kwa muganga ngo yitabweho.
Ubuyobozi bwihanganishije umuryango wagize ibyago bwibutsa abaturage ko igihe imvura iguye basabwa kugama mu nzu.

Mu tagginge Nema ikore akazi kayo
ReplyDelete