AMAKURU AHERUKA

Nyamagabe: Umugabo arakekwaho kwica nyirabukwe amuteye icyuma

 

Akurikiranyweho kwica nyirabukwe 


 

 

Umugabo ukomoka mu karere ka Nyamagabe, arashinjwa kwica nyirabukwe, aho yamunize ndetse akamutera icyuma amuziza ko yamwirukanye.

 

 

Icyaha akurikiranyweho biravugwa ko yagikoze ku itariki ya 13 Mutarama 2025, mu Mudugudu wa Munanira, Akagari ka Ngambi, Umurenge wa Mbazi, mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo. Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwakiriye dosiye y’uyu mugabo.

 

 

Ubushinjacyaha Bukuru bwatangaje ko kuri uwo munsi nyirabukwe apfa, ushinjwa yagiye kwa nyirabukwe we,  aramufata aramuniga, amutera icyuma mu ijosi birangira amwishe.

 

Biravugwa ko nyuma yo kwica nyirabukwe yahise atwara agafuka yari acyenyeye karimo amafaranga, nk’uko BWIZA dukesha iyi nkuru yabyanditse.

 

Uyu mugabo uregwa yemera icyaha yakoze, ndetse agasobanura uko byagenze. Avuga ko nyirabukwe yari amaze icyumweru amwirukanye hanyuma yakira undi musore wabyaranyeho n’umukobwa we.

 

Amategeko ateganya ko icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’ Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

 

Comments