AMAKURU AHERUKA

Nyabihu: Gitifu w’umurenge arashinjwa kurya inka 4 z’umuturage



Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu, Kabalisa Salomo, aravugwaho uburiganya bwo kugurisha inka zisaga enye z’umuturage. Kuri ubu umuturage akaba arembejwe n'ubukene, gusa gitifu yaje guhakana ibyo ashinjwa ndetse ko atazi uko inka yagurishije zisa. 


Mu mpera z'icyumweru gishize, tariki ya 10 Mutarama 2024, iki kibazo ni kimwe mu byo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yashyikirijwe asabwa kugishakira umuti.



Habiyaremye Thomas uvuga ko yariganyijwe inka na ushinja Gitifu, ubwo yaganiraga n'igitangazamakuru BWIZA yahamije ko Gitifu Salomo yamuriganyije inka 4 bikaba byaramuteye ubukene, no guhora asiragira mu buyobozi ngo bamufashe bikaba byarananiranye.



Uyu muturage usanzwe atuye mu murenge wa Kintobo avuga ko inka yariganyijwe na Kabalisa yari azororeye mu murenge wa Rambura, ari nawo asanzwe ayobora.



Yagize ati “Twagize ikibazo cy’ubwatsi muri Kintobo, ariko muri Rambura hakaba Gitifu w’akagari wari inshuti y’umuryango ambwira ko buhari, inka ndazimura n’umushumba waziragiraga ajyana nazo nkajya mugemurira ibyo guteka, nkanazigurira ubwatsi ariko naje gutungurwa ubwo Gitifu w’umurenge yazigurishaga mu maso y’abaturage, ndetse nagerageza kwiyambaza inzego zitandukanye zikansiragiza, ku buryo kuva muri Kanama 2024 n’ubu ntarabona undenganura.”



Habiyaremye akomeza avuga ko yashenguwe cyane no kubona inka ze zirimo imwe yakamwaga Litiro 10, indi igakamwa Litiro 5 ku munsi, n’inyana zazo zigurishwa Miliyoni 1, 300, 000 Frw ntanamenye uwayatwaye.



Tariki 03 Kanama 2024 nibwo Habiyaremye yemeza ko inka ze zarigitishijwe, yagerageza kuvugisha umukozi wa RIB ya Nyabihu akamubwira ko ikibazo cye yagishyikiriza Umuyobozi w’Akarere. Kuva icyo gihe yaje guhura na Meya w'Akarere ariko biba iby'ubusa.



Tuyishime Elie, Umukuru w’Umudugudu wa Rwamikeri, ho mu kagari ka Ryinyo mu murenge wa Kintobo aho Habiyaremye yari yororeye ahamya ko inka ari ize, ko yazimye agiye gushaka ubwatsi.



Ati “Inka ni iza Habiyaremye, ariko akaba yari yarazimuriye muri Rambura mu kagari kayoborwaga na Gitifu uvuka hano iwacu muri Ryinyo ngo zibone ubwatsi, ariko twatunguwe n'uburyo zagurishijwe umuturage agasigarana ubukene kandi yari asanzwe yifashije.” 


Ibi ni byo baheraho basaba ko yasubizwa inka ze mu maguru mashya.

Kabalisa Salomo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rambura mu kiganiro yahaye itangazamakuru yahakanye ibyo bamushinja byose.



Ati “Nta nka z’umuturage nigeze ngurisha, kuko ntazi n’uko zasaga, ibi umuturage avuga ni uguharabika umuntu, akumva ko kubyomeka ku muyobozi biri bugire uburemere.”



Mukandayisenga Antoinette, Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu yemera ko ikibazo cy’uyu muturage cyamugezeho inka zaramaze kugurishwa. Ati “Ikibazo umuturage yakingejejeho inka zaramaze kugurishwa na Madamu wa nyakwigendera, dushyiraho itsinda rirakurikirana ntiryabona igisubizo nyacyo kuko buri muturage yavugaga ibye, none twashyizeho irindi rihuriweho ngo ricukumbure hamenyekane nyirazo aziheshwe.”



Akomeza avuga ko ha mbere bari bagowe no gukemura iki kibazo bagira inama Habiyaremye kugana ubutabera akabushyira ibimenyetso byimbitse bukamurenganura, kuko bo nk’ubuyobozi bari bagambiriye kumvikanisha abaturage.



Comments