Nk’uko byatangajwe na Abdullahi Baba Arah, umuyobozi mukuru w'ikigo cya Leta gishinzwe ubutabazi ‘NSEMA’, yavuze ko ikamyo yaturikiye mu mujyi wa Dikko abantu 86 bakahasiga ubuzima ndetse n’abandi benshi bakahakomerekera.
Kuri iki cyumweru, Arah yatangaje ko abagera kuri 80 bashyinguwe mu mva rusange iherereye mu kigo cy’ubuvuzi cy’ibanze cya Dikko, mu gihe indi mibiri itanu yashyinguwe n’imiryango ya ba nyakwigendera ku giti cyabo.
Biravugwa ko byabaye igihe ikamyo ya lisansi yavaga i Kaduna yerekeza i Gwagwalada yaguye aho imihanda ihurira, bituma lisansi inyanyagira. Nyuma y’iyi mpanuka hagaragaye kandi bamwe mu baturage bari kubyigana bavoma lisansi.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubutabazi, yemeje ko abantu 55 bakomerekeye mu iturika ry’ikamyo ryabaye mu mpera z’iki cyumweru, ubu bakaba barimo kwitabwaho. Harabarurwa kandi imitungo n’ibikorwaremezo bifite agaciro ka za miliyoni byangiritse.

So sad 😢
ReplyDelete