AMAKURU AHERUKA

Ngoma: Umubyeyi akurikiranyweho gusambanya umwana we anamutera inda ivamo



Mu karere ka Ngoma, mu Ntara y'iburasirazuba, Urukiko rwakiriye ikirego cy’ umugabo wasambanyije umwana we w’umukobwa w’ imyaka 16, akanamutera inda yaje kuvamo.


Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Ngoma bwaregeye Urukiko, buvuga ko icyaha umugabo akurikiranyweho yagikoze mu kwezi kwa Kamena 2024 mu mudugudu w’Umunini, Akagari ka Kanyangese, Umurenge wa Gahengeri w'Akarere ka Rwamagana.


Bitewe n'uko nyina w’uyu mwana yari yarashatse undi mugabo, uregwa yashinjwaga kuba yarasambanyije umwana we inshuro nyinshi kugeza amuteye n'inda ikavamo. Ahanini bakaba barabanaga mu nzu bonyine.


Nk'uko igitangazamakuru BWIZA dukesha iyi nkuru cyabyanditse, Ubushinjacya Bukuru buvuga ko uregwa yemera icyaha ashinjwa kandi agasobanura n'uburyo yagikoze.


Mu mategeko n'ibihano, icyaha akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 14 y’itegeko no 59/2023 ryo ku wa 05 Ukuboza 2023 rihindura itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.



Comments