![]() |
| Yagwiriwe n'ikirombe ahita apfa |
Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye ku Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025, ahagana i saa tanu z’amanywa. Abaturage babwiye itangazamakuru ko babonye ikirombe kiriduka, hanyuma bakaza kumenya ko harimo umuntu wacukuraga itaka ryo kujya guhomesha inzu.
Muhirwa Eric, ni umwe mu baturage, yagize ati “Gasore ikirombe cyamugwiriye yacunze inzego zishinzwe kurinda umutekano w’iki kirombe kubera ko gikomye, yishoramo agiye gushaka itaka ryo guhoma inzu, cyamuridukiye ahita apfa dutegereje ko inzego ziza zikadufasha kumukuramo.”
Uyu muturage yongeyeho ko nta cyizere cy’uko yari burokoke kuko n’ubushize hari abagore iki kirombe giheruka kugwira kirabahitana.
Biravugwa ko intandaro y’urupfu rwa nyakwigendera iri ibura ry’ubutaka mu gace batuyemo. By’umwihariko ngo mu gace k’ibirunga kubona itaka ryo guhomesha inzu cyangwa se kubumbamo amatafari ni ikibazo. Bikaba ari yo mpamvu ituma usanga abagabo benshi bishora mu birombe mu buryo butemewe n’amategeko.
Amakuru twamenye ni uko iki kirombe kimaze imyaka isaga ibiri gifunzwe, gusa ariko bamwe mu baturage ngo baracyakomeje kujyamo rwihishwa bashakamo itaka, ndetse batitaye ku ngaruka byabagiraho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Manzi Jean Pierre, yemeje aya makuru avuga ko Gasore Simeon yaguye muri kiriya kirombe gikomye arenze ku mategeko.
Uyu muyobozi asaba abaturage gukurikiza amabwiriza kandi bakirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Yakomeje agaragaza ko bitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo rubafashe gukuramo umurambo no gukomeza iperereza ricukumbuye ku rupfu rwe.

Ntabwo byagakwiye kujya mukinombe cyafunzwe gusa Imana imwakire mubayo
ReplyDelete