AMAKURU AHERUKA

Muhanga: Inkuba yakubise umubyeyi arapfa isiga umwana arembye

 

Inkuba yishe umubyeyi isiga umwana arembye


Inkuru ibabaje yatewe n’inkuba yumvikanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Mutarama 2025, aho inkuba yishe umubyeyi igasiga umwana bari kumwe ari indembe.

Nikuze Phoibe n’umwana we witwa Irakoze Nicole bakubiswe n’inkuba, bikaba byabereye mu mudugudu wa Gisasa, akagari ka Mbiriri, umurenge wa Nyarusange wo mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

Biravugwa ko nyakwigendera yakubiswe n’inkuba nyuma ya saa sita ubwo yari avuye mu murima ari mu gikoni gutegura amafunguro.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Gisasa Nsabayezu Théogene yabwiye itangazamakuru ko babonye imvura ikubye ariko ntiyagwa bumva ko inkuba ikubise bababwira ko ikubise Nikuze numwana we.

Uyu muyobozi avuga ko bahise batabara, bagasanga umubyeyi n’umwana we barembye cyane babageza ku Kigo Nderabuzima cya Gikomero. 

Nikuze  Phoibe n’umwana we bakigezwa ku ivuriro, abaforomo bahise bahamagaza imbangukiragutabara ibajyana i Kabgayi kuko babonaga bameze nabi.

SEDO w’Akagari ka Mbiriri Ayinkamiye Vestine avuga ko bamenye amakuru ko nyakwigendera atigeze agira amahirwe yo kugera mu biganza by’abaganga kuko yapfuye abaganga bataramusuzuma ngo bamuhe imiti.

Yagize ati Bavuze ko na Irakoze Nicole arembye cyane ntabwo turamenya ko akira.”

Umurambo wa Nyakwigendera uracyari mu Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

 

Comments