AMAKURU AHERUKA

Irani: Abacamanza babiri barasiwe mu rukiko bahita bapfa

 


 

Abacamanza babiri bakuru bo mu gihugu cya Irani bishwe barashwe ubwo umugizi wa nabi yinjiranaga intwaro akabasanga mu rukiko.

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo amakuru yamenyekanye, aho Ali Razini na Mohammad Moghiseh bishwe nyuma y’umuntu witwaje imbunda yinjiye mu rukiko, mu murwa mukuru wa Tehran.

 

Nk’uko urubuga rw'amakuru rw'ubucamanza, Mizan rubitangaza, uwagabye igitero yiyahuye ubwo yirukaga ahunze. Biravugwa ko uwacungaga umutekano na we yakomerekeye muri icyo gitero.

 

Kugeza ubu ntiharamenyekana intandaro y’iki gitero, ariko BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko bivugwa ko abacamanza bombi bishwe bagize uruhare mu guhashya abatavuga rumwe na leta ya kisilamu kuva mu myaka ya za 1980.

 

Mu itangazo ry’ibiro by’itangazamakuru by’ubucamanza byasobanuye ko icyo gitero ari ubwicanyi bwateganijwe.

 

Yavuze kandi ko, nk'uko byagaragajwe mbere, uwagabye igitero nta ruhare yagize mu rubanza urwo ari rwo rwose rwasuzumwe n’urukiko rw’ikirenga. Abayobozi barimo gukora iperereza niba hari undi wagize uruhare muri icyo gitero.

 

Razini, ufite imyaka 71, yari umwe mu bacamanza bakuru ba Irani kandi yarokotse umugambi wo kumwica mu 1998.

 

Ni mu gihe Moghiseh, ufite imyaka 68, yigeze guhanwa n’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi, Amerika na Kanada ashinjwa ihohoterwa ry'uburenganzira bwa muntu.

Comments