![]() |
| Imbogo ebyiri zishwe zirashwe |
Amakuru y’urupfu rw’imbogo ebyiri zari zatorotse pariki kuri iki Cyumweru, yemejwe n’ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga buvuga ko imbogo ebyiri zari zatorotse iyi pariki zikirara mu mirima y’abaturage zikabonera, zarashwe zikicwa ubwo bageragezaga kuzisubizamo zikabananira.
Biravugwa ko imbogo zarashwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025. Zikaba zarashwe hirindwa ko zakomeza kujya mu baturage zikaba zabagirira nabi kuko zari zamaze no kubonera imyaka yiganjemo ibigori byari mu mirima mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.
Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga akaba n’umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Uwingeri Prosper yemeje aya makuru, avuga ko nta byacitse nk’uko ikinyamakuru Igihe kibivuga.
Uyu muyobozi yasabye abaturage gukomeza umuco wo kujya bihutira kumenyesha inzego bireba mu gihe zatorotse kugira ngo hakumirwe ko zahitana n’ubuzima bw’abaturage.
Agaruka ku mpamvu imbogo zishwe, yagize ati "Nibyo ziciwe mu Murenge wa Kinigi ariko nta buzima bw’abaturage zatwaye, zarasohotse zigera mu baturage cyane ku buryo kuzisubizayo biba bigoye ari nabyo byatumye zicwa."
Mu gihe twakoraga iyi nkuru, twamenye ko imbogo ebyiri zishwe zahise zishyingurwa, hirindwa ko hari abaturage bashobora kuzirya zikaba zabateza ibibazo ku buzima bwabo.
RDB, hamwe n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye, bisaba abaturage kujya bagira amakenga bakitondera imbogo babonye zatorotse, ahubwo bakihutira gutanga amakuru.
Mu mwaka ushize wa 2024, imbogo zabaga zatorotse pariki zakomerekeje abaturage basaga barindwi, ndetse hari n’abagiye bahasiga ubuzima mu bindi bihe.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA