Bitangaza Mutita uri mu banyamuziki wo kuramya Imana, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Jireh’, anakomoza ku nzozi yakuranye zo kuzakorana indirimbo na Chryso Ndasingwa afata nk’icyitegererezo mu muziki wo kuramya no guhimbaza imaba.
Uyu mukobwa avuga ko impano ye yo kuririmba yayimenye akiri muto, ngo ndetse kubera urukundo yakundaga kuririmba, rimwe na rimwe yajyaga anyuzamo akajya mu bitaramo iwabo bamubujije.
Avuga ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku giti cye yawutangiye mu mwaka ushize wa 2024. Ni nyuma y’uko yari amaze igihe afasha abandi bahanzi gusubiramo indirimbo zabo mu bitaramo binyuranye.
Kuri ubu, uyu muhanzi uri mu batanga icyizere amaze gukora indirimbo zirimo Miracle, ubugingo ndetse na Jireh aherutse gusohora, zose zikaba ziri ku muyoboro we wa YouTube ‘Bitangaza Mutita’.
REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JIREH' YA BITANGAZA MUTITA -YouTube

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA